inkuru zigezweho
   

Urubanza rwa Sano James rwatumijwemo n’ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC


yasuwe inshuro:0


Urubanza rwa Sano James rwatumijwemo n’ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya WASAC


Sano James wahoze ayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kuri uyu wa Gatatu yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho akomeje kuburana ku byaha birimo gukoresha nabi umutungo wa leta no gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu, hari hatumijwe Inama y’Ubutegetsi ya WASAC kugira ngo itange ibisobanuro ku makosa yagiye agaragara muri iki kigo ashingiye ku mitangire y’amasoko.

Mu kwiregura mu rubanza rwa mbere, Sano yavugaga ko ibyemezo yagiye afata ari Inama y’Ubutegetsi yagiye ibigiramo uruhare kandi nta muntu uyirimo wigeze akurikiranwa.

Sano ashinjwa ko yatanze isoko ryo gushyira abakozi mu myanya kandi Inama y’Ubutegetsi yarayikuye mu masoko yihutirwaga, ibikora ivuga ko nta mafaranga yaryo ahari, bityo byakorwa na WASAC ubwayo.

Ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya WASAC, Dr Munyaneza Omar, yabwiye urukiko ko ibijyanye n’isoko ryo gushaka abakozi byari mu maboko y’akanama gashinzwe amasoko kagombaga gushaka ikigo kizabafasha, biza kuvanwamo ubwo Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo bwari buyobowe na Sano James bwavugaga ko aribwo bwakwitegurira ibizamini.

Nyuma ngo Inama y’Ubutegetsi yaje gutungurwa no kumva ko hari ikigo cyahawe isoko ryo gukoresha ibizamini by’akazi, hanyuma ibaza ubuyobozi bukuru bwa WASAC impamvu batanze isoko kandi bari bemeranyije ko ikigo ubwacyo [WASAC] kizitangira ibizamini.

Ngo icyabayeho ni uko ubuyobozi bukuru bwasobanuriye Inama y’Ubutegetsi ko impamvu byakozwe gutyo ari uko abantu bari basabye akazi bari benshi barenga ibihumbi bitatu, bikaba byari kugora WASAC ubwayo gukoresha ibizamini dore ko ngo n’uwari ushinzwe abakozi yari amaze gusezera ku mirimo.

Inama y’Ubutegetsi ngo yabwiye Ubuyobozi bw’Ikigo bwari buyobowe na Sano ko ibyakozwe atari byo kuko ngo yagombaga kumenyeshwa ikabifataho umwanzuro.

Perezida w’Iburanisha yabajije Dr Munyaneza impamvu batahise bahagarika iryo soko, asobanura ko ubuyobozi bukuru bwa WASAC bwari bwamaze kwishyura miliyoni zirenga 28 [hafi kimwe cya kabiri cy’isoko kuko ryari rifite agaciro ka miliyoni 61], babona habamo igihombo ariko basaba ubuyobozi bwa WASAC kwandikira abakozi bashinzwe amasoko; babihanangiriza kuri ayo makosa yakozwe yo gutanga isoko Inama y’Ubutegetsi itabyemeje.

Sano ashinjwa kandi ko yafashe icyemezo cyo kwimura WASAC ikava aho yakoreraga ikajya gukodesha inzu yishyura miliyoni 26 n’ibihumbi 264 Frw buri kwezi, kandi ngo isoko ritangwa nta piganwa ribayeho, ndetse ko ubwo WASAC yimukiraga muri iyo nzu mu 2016 yishyuye miliyoni 945.5 Frw nk’ubukode bw’imyaka itatu.

Dr Munyaneza yavuze ko ku itariki 19 Kamena 2015, ubwo bakoraga inama y’ubutegetsi; ku murongo w’ibyigwa Ubuyobozi bwa WASAC bwari buyobowe na Sano bwasabye ko hakwigwa ku bijyanye no kwimura ibiro; gusa icyo gihe inama y’ubutegetsi isaba ubuyobozi gutegura isobanurampamvu y’uku kwimuka.

Ikindi ni uko ngo icyo gihe Ubuyobozi bwa WASAC bwabwiye Inama y’Ubutegetsi ko kwimuka byatangiye, ndetse ikigo kigomba kujya gukorera ku Kisimenti ahazwi nko kwa Ndoli.

Ku itariki 16 Nyakanga 2015, ngo inyandiko ivuga ku kwimuka yongeye kuza mu nama y’ubutegetsi ariko idasinyweho na Sano; abagize Inama y’Ubutegetsi basaba ko ariwe uyisinyaho.

Mu maburanisha yabanje, Sano yemereye urukiko ko yagize uruhare mu kwimura WASAC ariko ngo byatewe n’uko batari bagikwirwa aho bakoreraga mbere.

Iburanisha ryasubitswe, riraza kongera gusubukurwa saa munani z’amanywa.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe