inkuru zigezweho
   

Urukiko rwahagaritse icyemezo cyo kwirukana umucuruzi ku butaka Kenya yahaye u Rwanda


yasuwe inshuro:0


Urukiko rwahagaritse icyemezo cyo kwirukana umucuruzi ku butaka Kenya yahaye u Rwanda


Urukiko rwo muri Kenya rwahagaritse icyemezo cyo kuvana umucuruzi wo muri Kenya, Salad Awale, mu butaka amaze iminsi aburana n’u Rwanda, rwahawe n’iki gihugu ariko uwo akaba avuga ko ari ubwe.

Ubwo butaka u Rwanda rwabuhawe nk’ingurane y’ubwo rwahaye Kenya i Kigali ahagana mu 1986, rushaka kubakaho ibiro bizajya bikurikirana ibicuruzwa rutumiza mu mahanga, binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Ubwo butaka rwabuhawe Kenya iyoborwaga na Perezida Daniel Arap Moi, bungana na hegitare 12, hafi y’cyambu cya Mombasa.

Nk’uko ikinyamakuru The Standard cyabitangaje, Umucamanza PJ Otieno yabujije Polisi ya Miritini aho ubwo butaka buri kuba yavanamo uwo mugabo cyangwa gusenya ibintu yari ari kubwubakaho mu gihe urubanza rutarafatwaho umwanzuro ntakuka.

JPEG - taille ko
Ubutaka Kenya yahaye u Rwanda buri ku cyambu cya Mombasa

Uwo mucuruzi aburana ubwo butaka bungana na hegitari 12.88 ashingiye ku itegeko rigena ko iyo umuntu ari mu butaka mu myaka runaka nyirabwo ntaze kububurana, nyuma y’igihe cyagenwe uburimo ashobora kwaka icyemezo nka nyirabwo.

Umushoramari Awale ufite ikigo cyitwa Awale Transporters, yaregeye urukiko ku wa 30 Kamena 2016, asaba ko rwasuzuma icyemezo cyari cyafashwe n’Umucamanza Anyara Emukule ku wa 31 Gicurasi 2016 kimwambura uburenganzira kuri ubwo butaka kuko icyangombwa yerekanaga cy’ubwo butaka urukiko rwasanze ari igihimbano.

Mu kujurira, Awale yavuze ko ari we nyir’ubwo butaka yakodesheje mu gihe y’imyaka 99, guhera ku wa 1 Gicurasi 1986. Uyu mugabo nawe yavuze ko buri mwaka yishyura amashilingi ya Kenya 208 000 nubwo nta kimenyetso yigeze abitangira.

Ariko icyo gihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Yamina Karitanyi, usigaye ari Ambasaderi mu Bwongereza, yabwiye Umucamanza Emokule (ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru) ko u Rwanda rwabonye inyandiko zemewe n’amategeko z’ubwo butaka rubusorera, ku buryo Awale akwiye kubuvanwamo.

Amb Karitanyi yavuze ko u Rwanda rwari rumaze kwishyura 6,104,490.80 z’amashillingi mu misoro, ku buyobozi bwa Mombasa.

Kuri uyu wa Gatatu, Umucamanza Otieno yavuze ko guhita bavana uyu mucuruzi muri ubwo butaka no gusenya ibyo yubatsemo mbere y’uko hatangwa ingurane “byaba binyuranyije n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho.”

Umucamanza yavuze ko hari igitekerezo cyo guha u Rwanda ahandi hantu, cyane ko kuba Awale amaze aha hantu igihe kinini, hari ibikorwa yagiye ahakora.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda muri Nzeri 2017, François Kanimba wayiyoboraga yavuze ko Guverinoma ya Kenya ikwiye kugira uruhare muri urwo rubanza ikibazo kikava mu nzira.

Yagize ati “Aha ntekereza ko icyo kibazo kireba cyane Guverinoma ya Kenya kugira ngo izadufashe kugira ngo niba hari ibyo abaturage basaba by’uburenganzira kuri ubwo butaka bive mu nzira.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko agiye gukurikirana iby’urwo rubanza, cyane ko ubwo umwanzuro wa mbere watangazwaga, u Rwanda rwavugaga ko rwabonye umushormari ushaka guhita abubyaza umusaruro.

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe