inkuru zigezweho
   

Wamukobwa wagaragaje ubwambure bwe ku karubanda ngo yabikoze ashaka kwihangira imirimo

yanditswe na:U. Deborah Champion kuwa:2019-03-21 15:40:52

yasuwe inshuro:28


Isimbi Noeline umwe mu bakobwa barengaga ijana bashakishaga itike yo guhagararira intara y’Uburasirazuba ndetse no mu ntara y’Amajyarugu mu marushanwa ya miss Rwanda 2019 hose ntibyamuhiriye kubera kutuzuza ibipimo byasabwaga, umukobwa wabaye ikimenya bose ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru ye y’ubuzima busharira yagiye agarukaho mu bitangazamakuru, harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi, n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye yanyuzemo mu bihugu byose yagiye acamo, anahamya ko gushyira ahagaragara amafoto ye yambaye ubusa buri buri, ari mu buryo bwo kwihangira imirimo ngo abone amafaranga.

Isimbi Noeline yavuze ko mu bihugu byose yaciyemo yigeze no gufungirwa mu gihugu cya Kenya amezi 9 yose akahava agarurwa mu Rwanda ariko akaza gusubirayo byanatumye anakomeza agera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Isimbi Noeline yagarutse mu Rwanda mu Gushyingo 2018 aje guhatanira amahirwe yo kuba miss Rwanda 2019 gusa ntibyamuhira kuko yaje kwiyamamaza mu ntara ebyiri ntiyabona amahirwe yo gukomeza kubera indeshyo ye.

Guhera tariki ya 19 Werurwe nibwo uyu mukobwa kuri konti ye Instagram yasibye amafoto yarariho yose maze atangira kujya ashyiraho amashya yambaye ubusa buri buri.

Ni amafoto yatunguranye kuri uyu mukobwa wiyamamarije kuba miss Rwanda 2019 kuko ubusanzwe hajyamo umukobwa ufite ubwiza, ubwenge ndetse n’umuco mu gihe gukora igikorwa nk’iki bifatwa nko guta umuco ndetse no gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari mu buryo bwo kwibonera amafaranga ahanze umurimo nkuko gahunda ya Leta ibiteganya

yagize ati: " mu minsi yashize hari abanyihaye ngo ndashaka ko umuyobozi w’igihugu haricyo avugaho ku ngingo nari natanze.. none ubu ngo nataye umuco murabizi mwese ndibuka umuntu watubwiye kwihangira umurimo ko atari icyah, rero mundeke nkorere amafaranga y’amaraso."

ibitekerezo

tanga igitekerezo cyawe